GLyr

Meddy – Ntawamusimbura

Singers: Meddy
song cover

Lyrics Meddy – Ntawamusimbura

Text:

Tariki ya mbere y’ukwa munani
Nibwo wambwiye (yo) akazina kawe
Kukubura umwanya muto (yo, yo)
Ni nko gusogongera ku rupfu

Yambwiye iby’umunezero (iyo), maze biramperekeza
Uri icyifuzo cy’umutima gikomeye yeee
Ntacyanshengura nko kwibagirwa uwo nkunda

Najyaga numva ko wahindutse, ko aho wagiye wahiriwe
Bafite amafaranga ariko nta mutima
Kuva kera nkiri muto mama yambwiye ko
Ngo «urukundo ntiruhusha numubona uzamumenya»

Ntawamusimburaa… ntawamusimbura…
Ntawamusimburaa… ntawamusimbura…

Ibyo uha agaciro uyu munsi
Nuko ari byo ubasha kubona
Bikagukingiriza umutima
Urabe maso gasaro natoye

Wirukira ugusiga ugasiga ugusanga
Ntugakinishe umutima w’undi
Kuko aba afite uwamukunda
Igihe kizaza atwarwe n’abandi batari wowe

Wowe… wowe…

Ntacyanshengura nko kwibagirwa uwo nkunda
Najyaga numva ko wahindutse
Ko aho wagiye wahiriwe
Bafite amafaranga ariko nta mutima
Kuva kera nkiri muto mama yambwiye ko
Ngo «urukundo ntiruhusha numubona uzamumenya»

Ntawamusimburaa… ntawamusimbura…
Ntawamusimburaa… ntawamusimbura…

Ntawamusimburaa… ntawamusimbura…
Ntawamusimburaa… ntawamusimbura…