GLyr

Meddy – Ntacyo Nzaba

Исполнители: Meddy
обложка песни

Текст Meddy – Ntacyo Nzaba

Текст:

Ntacyo nzaba, yeh
Oh ah oh ah oh ah oh ah
Alleluia, ntacyo nzaba

Amazi asuma ntantera ubwoba

Umuriro utwika nawo ntacyo uzantwara
Abanzi bantera basubireyo biruka, yoo
Ndi kumwe na Yesu ntacyo nzaba
Ndi kumwe nawe ntacyo nzaba

Uru rukundo rutangaje, Yesu we
Aya mahoro atemba nk’uruzi, Mwami
Umunyabyaha nkanjye, ubu ngendana nawe, yooo
Mbonye ikiganza cyawe undamira
Nzamuye amaboko, nze ngushime
Ndirimba Hozana, Gitareee

Amazi asuma ntantera ubwoba
Umuriro utwika nawo ntacyo uzantwara
Abanzi bantera basubireyo biruka, yoo
Ndi kumwe na Yesu ntacyo nzaba
Buri munsi ntacyo nzaba
Alleluia ntacyo nzaba

Wampamagaye mu izina nditaba
Nti Mwami Mwami ko ndakwiye kwitwa uwawe
Mwami ntiwigeze umbaza ibyanjye byahise
Wangize umwana mu rugo kwa Data
Ubu njye ndi umunyembaraga
Kandi njye nashize amanga
N’iby’isi ntibinkanga, kuko turi kumwe

Amazi asuma ntantera ubwoba
Umuriro utwika nawo ntacyo uzantwara
Abanzi bantera basubireyo biruka, yoo

Ndi kumwe na Yesu ntacyo nzaba
Buri munsi ntacyo nzaba
Alleluia ntacyo nzaba

Amazi asuma ntantera ubwoba
Umuriro utwika nawo ntacyo uzantwara
Abanzi bantera basubireyo biruka, yoo
Ndi kumwe na Yesu ntacyo nzaba
Nta bwoba mfite, ntacyo nzaba
Amazi menshi, ntacyo nzaba
Ndi kumwe nawe, ntacyo nzaba
Mporana nawe, ntacyo nzaba
Ngendana nawe, ntacyo nzaba
Buri munsi, ntacyo nzaba
Alleluia ntacyo nzaba

Sangiza Abandi!